Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Mukura Victory Sports, mu mukino w'umunsi nwa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda muri ruhago.
Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi harimo ihangana rikomeye cyane, kugeza ku munota hafi wa 80 ubwo Gasogi United yarekuraga.
Ku munota wa karindwi gusa Mukura yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Zubel, ariko ku munota wa 27 Mbirizi Eric atsindira Gasogi igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 70 Katereya Elie yatsindiye Mukura igitego cya kabiri, ariko bidatinze ku munota wa 74 gusa Kabanda Serge nawe atsindira Gasogi United igitego cya kabiri.
Nyuma y'iki gitego nibwo akagozi ka Gasogi United kacitse itsindwa ibindi bitego bibiri, harimo icyatsinzwe na Aboubakar ku munota wa 78 ndetse na Katereya aragaruka atsinda icya kane mu minota y'inyongera.
Nyuma y'uyu mukino Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yumvikanishije ko yababajwe n'uburyo abasore be bitwaye bagatanga umukino, ndetse avuga ko hari ugomba kubizira.
KNC yagize ati:''Icya mbere navuga ko, uyu mukino sinanabona icyo nkuvugaho cyane, kuko biragoye n'umuntu wawureba kuvuga ko ari umukino dutakaje. Urabona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi udashobora gutekereza, ibintu nka biriya. Biriya ni ibintu iba biteye isoni.
''Ukabona abantu bazima barabona umukino - bakajya gusimbuza bakavanamo - umukino bakawurekura ubibona. Ariko icyo nzi cyo ntekereza ko igihe kigeze ngo tugire icyo dukora. Kandi ntekereza ko byanze bikunze ibi hari ugomba kubizira.''
Ibi KNC ahanini yabihereye ku gitego cya kabiri ikipe ya Gasogi United yatsinzwe, umuzamu we yihereye umupira Katereya Elie wa Mukura agahita aboneza umupira mu nshundura bakongera kujya inyuma kandi banganyaga.
Si ubwa mbere KNC yaba yikomye abakinnyi be ku bijyanye no kwitsindisha, kuko no mu mwaka usihze w'imikino ari ikibazo yagarutseho inshuro zirenze imwe.
Mukura yahise iba iya gatanu n'amanota 23
KNC yashinje abasore be kwitangira umukino