Humble Jizzo yatanze inama y'ubuntu ku bicara bagategereza amahirwe

Humble Jizzo yatanze inama y'ubuntu ku bicara bagategereza amahirwe

 Dec 13, 2023 - 11:15

Umuhanzi nyarwanda Humble Jizzo yagiriye inama abamukurikira yo kuticara ngo bategereze ko amahirwe azizana, ahubwo bagakora cyane bakayahiga ku buryo n'igihe yaza yasanga biteguye.

Ibi uyu muhanzi wakunzwe cyane mu itsinda rya Urban Boys ubwo ryari rikiri kumwe, yabitangaje abinyujije ku rukiuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n'abasaga ibihumbi 216.

Uyu mugabo uri kubarizwa muri Kenya avuga ko umuntu aba adakwiye kwicara ngo ategereze amahirwe, kuko akenshi amahirwe aba ahari ariko bisaba ko umuntu akora cyane.

Yagize ati:''Inama yange kuri mwe mwese, ntukicare ngo utegereze ko amahirwe akwigaragariza. Ahubwo mbere na mbere kora cyane mu bushobozi bwawe, ku buryo amahirwe nanaza azasanga witeguye. Nshaka kuvuga ko akenshi haba hari amahirwe hafi yacu ariko tukaba dusabwa guhaguruka akaba aritwe tuyashaka.''

Ubutumwa bwatanzwe na Hummbe Jizzo kuri Instagram

 Humble Jizzo yari umwe mu bari bagize Urban Boys yari ahuriyemo na Safi Madiba ndetse na Nizzo, rikaba rimwe mu matsinda yanyuze amatwi y'abanyarwanda mu myaka irenga icumi.

Kuri ubu aherutse gutangaza ko yatangiye ibikorwa byo kureba uko yakwifashisha izina afite mu ruhando rwa muzika mu Rwanda, akareba uko yazamura abandi bataragera ku rwego nk'urwo yagezeho.

 Uyu mugabo umaze iminsi mu irushanwa ry'abatunganya indirimbo ku buryo bw'amajwi yateguye(Producers), yatangaje ko hari aba-Producer bane bari mu biganiro ngo babe bakorana, aba akaba ari abigaragaje muri iryo rushanwa rye.

Aba ba-producer bane ni Julesce, Nexus, Map Pro Beatz na Producer Riqson, akaba aribo byitezwe ko bagiye guhita batangira gukorana nawe, gahunda ari ku bafasha kumenyekanisha amazina yabo mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.

Humble Jizzo yatangiye urugendo rwo gufasha abakiri kuzamuka