Harmonize yenyegeje umuriro mu bihuha by'uko yasubiranye na Kajala Masanja 

Harmonize yenyegeje umuriro mu bihuha by'uko yasubiranye na Kajala Masanja 

 May 4, 2025 - 18:06

Umuhanzi wo muri Tanzania, Harmonize asa n'uwongeye kwenyegeza umuriro w'amakuru avuga ko yaba yarasubiranye na Kajala Masanja, bitewe n'amashusho uyu muhanzi  yashyize kuri Instagram ye.

Ni amashusho Harmonize yashyize kuri Instagram ye agaragaza gym agiye kujya akoreramo imyitozo, gusa benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubonamo ifoto ya Kajala , maze Harmonize akanavuga ko uwo mugore ari we yakuyeho igitekerezo(inspiration) yo gukora iyo gym.

Ni mugihe kandi hari hari amakuru ko Harmonize yaba yasubiranye na Kajala bigeze kugacishaho mu bihe byashize.

Uretse ayo mashusho kandi, benshi bongeye gucika ururondogoro nyuma yo kubona Harmonize yagaruye kuri Instagram ye amafoto n'amashusho bagiye bifotoza na Kajala.

Icyakora, ayo makuru nta gihamya ifatika afite, cyane ko n'abarimo Marioo bahakanye ko batazi iby'urwo rukundo rushya hagati ya nyirabukwe na Harmonize.

Ibihuha ku isubirana rya Kajala na Harmonize bikomeje kuba byinshi

Ni mugihe Kajala na Harmonize bigeze kugacishaho mu bihe byashize ubwo bari mu rukundo