Harmonize yananiwe kwihangana

Harmonize yananiwe kwihangana

 Aug 14, 2024 - 20:08

Umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize yashyize ava ku izima yemera ko akumbuye umukunzi we Poshy Queen nyuma y'iminsi zibyaye amahari hagati yabo.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania ku izina rya Harmonize, ku nshuro ya mbere yavuye ku izima yemera ko umutima we urimo urukumbuzi rwinshi ruturutse ku gihe kini gishize atavugana n'umukunzi we Poshy Queen bari bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo.

Harmonize atangaje aya magambo, nyuma y'uko bigaragaye ko umubano we n'umukunzi we wajemo agatotsi, nyuma y'uko mu minsi yashize buri umwe yahagaritse gukurikira undi kuri Instagram, ibyatumye kuri ubu Harmonize yagaragaje ko akumbuye umukunzi we cyane.

Mu minsi yashize nibwo aba bombi batunguranye buri wese asiba amafoto y'undi ku rukuta rwe rwa Instagram, bidateye kabiri buri wese ahagarika gukurikira undi kuri urwo rubuga biteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y'uko ibyo bibaye, Harmonize yagaragaje ko arambiwe kubaho yigira nk'udakeneye Posh Queen kandi amukumbuye. Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat yagize ati:"Ndambiwe kwijijisha. Ndagukumbuye."

Ubwo aba bombi barekeraga gukurikirana kuri Instagram banasibye amafoto, bamwe batekereje ko Harmonize ari agakino arimo  nk'uko akunze kubikora, ariko kuri ubu bamwe bakaba bemeza ko ari ibya nyabyo bashwanye.