Harmonize ihatana yaburiye mu muziki agiye kurishakira mu bipfunsi

Harmonize ihatana yaburiye mu muziki agiye kurishakira mu bipfunsi

 Mar 26, 2024 - 21:11

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, akomeje kuvugisha benshi nyuma y'ubutumwa yashyize kuri Instagram avuga ko ashaka gukina umukino w'iteramakofe.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize yatangaje ko ashaka kwereka abafana be izindi ye mu mikino njya rugamba.

Harmonize ngo agiye kwerekeza mu iteramakofe

Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Harmonize yasobanuye neza ko amarushanwa muri muzika yagabanutse mu gihe avuga ko imbaraga nyinshi zagiye mu bitangazamakuru, akaba ari yo mpamvu rero ashaka kwerekana ibitandukanye maze akajya no mu mikino y’iteranamakofe.

Harmonize yatangaje ko ashaka kwerekana impano ye mu kurwana, aho yifuza guhangana n’umukinnyi w’iteramakofe wigeze gutsindira umudari, ariko akabikora nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan.

Harmonize ngo abona guhatana mu muziki byarasubiye hasi

Benshi babifashe nko gutebya, abandi bavuga ko atari bo bazarota igifungo cya Ramadhan kirangiye, maze bakareba niba koko uyu muhanzi zarwana nk’uko yabibijeje.