Hamisa Mobetto yasubije abakomeje gutangazwa n'amakuru y'uko yaba atwite

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje gutangazwa n'amakuru y'uko yaba atwite

 Dec 15, 2025 - 19:03

Hamisa Mobetto, umunyamideli n’icyamamare uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amakuru amuvugwaho yo kuba yaba atwite.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane nyuma y’uko Hamisa ashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza impinduka mu miterere y’umubiri we, ibintu byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi imyidagaduro batangira gukeka ko yaba ategereje umwana.

Mu gusubiza ayo makuru, Hamisa Mobetto yagize ati: “Naba ntwite cyangwa ntaratwita, ese ntabwo mfite uburenganzira bwo gutwita? Kandi ndanezerewe cyane kuba nzabyarira Aziz Ki, umugabo wanjye w’isezerano.” 

Aya magambo yatumye benshi bamushyigikira, abandi bakomeza gukeka ku by’iyo nda, ndetse ikinyamakuru Mwananchi Scoop, cyo cyavuze ko inkuru iri mu zigezweho mu mujyi ari uko Hamisa yaba ari hafi gusohoza inzozi ze zo kubona umwana wa gatatu mu gihe kiri imbere, nubwo atarabyemeza ku mugaragaro.

Kugeza ubu, Hamisa na Aziz Ki akomeje kuba mu rukundo rugaragara, aho bakunze kugaragara bifatanya mu bikorwa bitandukanye, bikomeza gukurura amaso y’abakunzi b’imyidagaduro n’imikino.

Nubwo amakuru yo gutwita kwe ataremezwa ku mugaragaro, Hamisa Mobetto akomeje kugaragaza ko yishimiye ubuzima bwe bw’urugo, anashimangira ko amahitamo ye agomba kubahwa nk’umugore wubatse.

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje gutangazwa no kuba yaba atwite

Hamisa Mobetto ashobora kuba yitegura kwibaruka