Hailey Bieber yagarutse ku bintu bibiri bikomeye kurusha ibindi yanyuzemo mu buzima

Hailey Bieber yagarutse ku bintu bibiri bikomeye kurusha ibindi yanyuzemo mu buzima

 May 20, 2025 - 17:59

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue, umunyamideli akaba n'umugore wa Justin Bieber, Hailey Bieber yagaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n'urushako rwe no kuba umubyeyi.

Uyu mugore yavuze ko kubyara umuhungu we yabyaranye na Justin Bieber, bise Jack Blues Bieber, ari cyo kintu gikomeye kurusha ibindi byose yigeze kunyuramo.

Yagize ati:“Byari ibihe bikomeye cyane. Nanyuze mu mihangayiko y’ibise, ndetse nababaye igihe kirekire. Nta muti kugabanya ububabare cyangwa ikinya natewe, nta kintu na kimwe.”

Hailey Bieber yavuze ko ikindi kintu cyamugoye cyane nyuma yo kubyara aru uko yagombaga guhangana n’ibihe bikomeye bya nyuma yo kubyara, ndetse n’ibihuha by’itangazamakuru.

Yagize ati:“Igihe cya nyuma yo kubyara ni cyo gihe kindi cyankomereye kurusha ibindi byose mu buzima bwanjye. Kandi mu gihe ibyo byose byambagaho, najyaga ku mbuga nkoranyambaga buri munsi abantu bavuga ngo barashaka gutandukana. …Ni ibintu biremereye cyane mu mutwe.”

Ku bijyanye no kongera kubyara, Hailey yavuze ko yabyifuza, ariko ko we na Justin barimo kwita ku mwana umwe bafite.

Hailey Bieber yavuze uburibwe yanyuzemo arimo kubyara

Hailey Bieber yavuze ko yabyaye atatewe imiti igabanya uburibwe