Frank Gashumba yaburiye Perezida Museveni watangiye kwiyegereza abahanzi

Frank Gashumba yaburiye Perezida Museveni watangiye kwiyegereza abahanzi

 Aug 28, 2024 - 08:07

Umunyapolitike akaba n'umushoramari muri Uganda, Frank Gashumba, yaburiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni watangiye kwiyegereza abahanzi cyane, amubwira ko abahanzi ntacyo bamufasha kugira ngo azatsinde amatora, amubwira ibyo akwiye gukemura kugira ngo abaturage bazamutore.

Uyu mugabo wamenyekanye no mu myidagaduro kubera ari umubyeyi wa Sheilah Gashumba, yabwiye Perezida Museveni ko kuba ari kwiyegereza abahanzi atari cyo kibanze akeneye kugira ngo azatsinde amatora ateganyijwe muri 2026.

Yavuze ko abaturage bafite ibibazo byinshi bibahangayikishije bakeneye ko bikemurwa kuruta kwirirwa yakira abahanzi mu biro bye, agerageza kubiyegereza yibwira ko ari bo bazamufasha kuba yazatsinda amatora nyamara nta kintu bazamufasha.

Yamubwiye ko niyo yahuriza hamwe abahanzi aherutse gutumira mu biro bye barimo Bebe Cool na Jose Chameleon mu gitaramo kimwe, agategura n'ikindi ku ruhande kirimo Bobi Wine wenyine utavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, wasanga abantu benshi bitabiriye icya Bobi Wine.

Yagize ati "Abahanzi bose nabonye mu biro byawe, uramutse ubajyanye i Nakazongola ku rubyiniro rumwe, na Bobi Wine ukamushyira ku rundi rubyiniro, Bobi niwe uzabona abantu benshi."

Yamwibukije ko abaturage badakenye umuziki, ahubwo bo bakeneye kubona ibikorwa remezo birimo amavuriro, amashuri, imihanda n'amazi, avuga ko ibi kubishyira mu bikorwa byamunaniye kandi nibyo byatuma abaturage bamutora.

Gashumba avuga ko yanyuze mu bice bitandukanye by'igihugu asanga ibi ari byo abaturage bafiteho ikibazo , ariko nta n'umwe ujya abaza iby'abahanzi.

Ibi Frank Gashumba yabivugaga mu gihe mu minsi ishize ari bwo Perezida Museveni yagize Eddy Kenzo umujyanama we mukuru mu by'ubuhanzi, ndetse nyuma aza no kwakira abahanzi barimo Jose Chameleon mu biro bye baraganira.