Filime ivuga ku buzima bwa Michael Jackson ntabwo igisohotse uyu mwaka

Filime ivuga ku buzima bwa Michael Jackson ntabwo igisohotse uyu mwaka

 May 24, 2025 - 16:20

Filime ivuga ku buzima bwa nyakwigendera Michael Jackson, yiswe 'Michael', ntabwo igisohotse muri uyu mwaka nkuko byari biteganyijwe, nyuma y’uko hari ibitu bimwe na bimwe by'ingenzi bitarangiye.

Amakuru y'ikinyamakuru Variety avuga ko iyi filime ishobora kugabanywamo ibice bibiri, nyuma y'uko ikipe yose igarutse aho yafatiye amashusho kugira ngo ifate andi mashusho, igikorwa biteganijwe ko kizamara iminsi 22.

Iyi filime iyobowe na Antoine Fuqua igakinwamo na mwishywa wa Michael, Jaafar Jackson, bivugwa ko ifite amasaha arenga atatu n'igice, bigatuma iba ndende cyane mu gihe itagabanywamo ibice.

Igice cya mbere cya filime kirangira ubwo Michael Jackson yavaga mu itsinda rya Jackson 5, nyuma yo kumurika album ye izwi cyane yitwa "Off the Wall".

Mu ntangiriro, iyi filime byari biteganijwe ko igomba gusohoka mu Kwakira 2025, ariko kubera izo mpinduka mu gufata amashusho n'uburebure bwa filime, ntigisohotse muri uyu mwaka, aho ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko igice cya mbere kizasohoka mu 2026.

Filime ivuga ku buzima bwa Michael Jackson ntabwo igisohotse uyu mwaka 

Amakuru avuga ko izasohoka nyuma ya tariki ya 1 Mata 2026