Fik Fameica yahishuye irengero ry'indirimbo ye na Wizkid

Fik Fameica yahishuye irengero ry'indirimbo ye na Wizkid

 Jul 25, 2024 - 19:03

Ubwo Wizkid yasuraga Kampala mu 2017, yashimye cyane Fik Fameica ku buryo yasabye ko bakorana indirimbo, icyakora abantu barayitegereje amaso hera mu kurere, gusa Fik Fameica yahishuye ikibyihishe inyuma.

Icyakora, Fameica yahishuriye Cruz Xclusive ko abahagarariye Wizkid ngo bamuciye amananiza, kuko ngo bamuciye ibihumbi 100 by’amadorari, kandi ngo ntiyabasha kuyabona.

Nubwo imikoranire yagoranye, Fik Fameica aracyafite icyizere cyo gukorana na Wizkid mu gihe kizaza, yizera ko collabo yabo ishobora kuzabaho.

Fameica ntabwo ari we muhanzi wa mbere wo muri Uganda wabuze collabo kubera ikibazo cy’ubukungu.

Mu 2023, Aziz Azion yavuze ko umustar wo muri Tanzania Diamond Platnumz yamwemereye gukorana, ariko byaranze kubera ko Azion yananiwe kuzuza ingengo y’imari yasabwaga.

Fik Fameica yashoboye gukorana n’umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking ku ndirimbo yakunzwe cyane “Omu Bwati”, abikesheje ubufasha bwa Sheilah Gashumba.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni 1.7 kuri YouTube, yakozwe na producer wo muri Ghana Ctea On The Beat na Artin Problem, izwi kandi nka Artin Pro.