Ibi Fatakumavuta yabitangarije itsinda ry'abanyamakuru bakorera 'Isibo Tv/radio' baherutse kujya kumusura, aho yahishuye ko yabatijwe mu kwezi kwa 12, 2024, mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa Karindwi.
Kuri ubu Fatakumavuta yabaye umuntu mushya wahindutse cyane, ndetse ko aho ari i Mageragere abayeho neza nta kindi kibazo afite, ndetse asurwa n'abantu benshi kandi inshuro nyinshi.
Icyakora kuri ubu avuga ko yamaze kuzinukwa ibijyanye n'umuziki n'imyidagaduro muri rusange, aho avuga ko yahisemo kuba abishyize ku ruhande ndetse ashobora kubivamo burundu.
Kuri ubu aho afungiwe asigaye yarinjiye cyane mu bijyanye n'umupira w'amaguru, dore ko na mbere y'uko afungwa yari umuvugizi wa Gorilla FC.
Aho ari afite ikipe y'abanyamakuru bo muri gereza atoza, ndetse iyo kipe iri mu zikomeye cyane muri gereza.
