FARDC na SADC bakubise ahababaza M23

FARDC na SADC bakubise ahababaza M23

 Jan 17, 2024 - 07:58

Nyuma y'uko igisirikare cya Leta ya DR-Congo FARDC gitangaje ko batangiye kugaba ibitero simusiga kuri M23 bafatanyije n'ingabo za SADC, amakuru aravuga ko abarwanyi bakuru ba M23 basutsweho ibisasu umwe ahasiga ubuzima.

Kuri uyu Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 nibwo Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru Lt Gen Fall Sikabwe yemeje ko ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC zifatanyije n'Ingabo za SADC ziri muri iki gihugu, batangiye gushwiragiza umutwe wa M23 mu bisasu bikomeye.

Mu nama yahuje FARDC na SADC, uyu muyobozi yashimangiye ko ibikorwa bya gisirikare byatangiye, ndetse yizeza abaturage ko mu minsi mike bagomba gusubira mu byabo bakuwemo n'intambara, cyane ko ngo ingabo za SADC amasezerano yabo atandukanye nayo ingabo za EAC zari zifite.

Ingabo za SADC ziri gufatanya niza FARDC kugaba ibitero kuri M23 

Nyuma y'uko Lt Gen Sikabwe yemeje ubufatanye bw'aba bombi, amakuru ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga cyane ku mbuga za Wazalendo, biravugwa ko Col.Mberabagabo Castro ushinzwe iperereza muri M23 yishwe na dorone ya gisirikare ya FARDC.

Biravugwa ko uyu musirikare yaguye mu birindiro bya M23 muri Kitchanga aho dorone yayobowe n'abarwanyi ba Wagner Group yo mu Burusiya, aribo bamuhitanye. Ntabwo ari uyu gusa, kuko bitangazwa ko na Col. Bahati nawe yakometse. 

Aya makuru kandi, yashimangiwe na Jules Mulumba uyobora Wazalendo. Icyakora, ku ruhande rwa FARDC ndetse no ku ruhande rwa M23, aya makuru ntacyo bari bakayatangajeho ubwo twandikaga iyi nkuru.