M23 iratabaza nyuma yo gusukwaho ibisasu na FARDC

M23 iratabaza nyuma yo gusukwaho ibisasu na FARDC

 Jan 16, 2024 - 07:41

Umutwe wa M23 ukorera mu Burasirazuba DR-Congo, wongeye gutunga intoki igisirikare cya Leta n'imitwe bafatanya, kubacucagiraho ibisasu ndetse no kubaturage.

Ibintu byongeye kuba bibi cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC n'indi mitwe bafatanya kurwanya uwa M23 irimo FDLR, Wazalendo n'indi itandukanye ikorera muri iki gihugu.

Biciye ku muvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, ingabo za Leta FARDC n'indi mitwe bafatanya ndetse n'ingabo z'u Burundi hamwe n'abandi, kubagabaho ibitero bikarishye ndetse bikagabwa no kubaturage.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu bice bituwe cyane n'abaturage birimo Karubaba. Ni mu gihe, yashimangiye ko ibyo bikirangiza kuba, bahise birwaho bagasubiza inyuma ibyo bitero barengera abaturage.

Lawrence Kanyuka, yakomeje ashishikariza abantu bo mu ngeri zitandukanye, barimo abanyapolitike, abasirikare, urubyiruko, ndetse n'abandi batandukanye bashaka amahoro, kwiyunga ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya Leta ya DR-Congo.

Iri huriro rya AFC, rikaba riheruka gushyingirwa muri Kenya na Coroneille Naanga wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo yigenga y'amatora (CENI) muri DR-Congo, aho uyu muyobozi avuga ko ihuriro rye rigomba gushyira akadomo ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi binyuze mu ntambara.