Ese Cindy Sanyu yaba atwite?

Ese Cindy Sanyu yaba atwite?

 Mar 4, 2024 - 13:29

Impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko umuhanzikazi Cindy Sanyu agaragaye ku rubyiniro mu ijoro ryakeye bigaragara ko atwite. Ukuri ni ukuhe?

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikomeje kugaruka ku makuru avuga ko umuhanzikazi Cinderella Sanyu uzwi nka Cindy Sanyu yaba atwite, ndetse ko yaba yitegura umwana wa Gatatu.

Aya makuru yasakaye nyuma y'uko uyu muhanzi agaragaye ku rubyiniro mu gitaramo cya "Roast and Rhyme" mu joro ryakeye. Nk'uko amashusho n'amafoto yafashwe abigaragaza, Cindy, inda ye yari ije imbere cyane, bituma bitangira kwemezwa ko atwite.

Amafoto abafana baheraho bemeza ko Cindy Sanyu atwite

Nyuma y'iki gitaramo, abafana batandukanye batangiye gushimira Sanyu ndetse batangira no kumwoherereza ubutumwa. Nyamara rero, Sanyu we ntacyo aratangaza kuri aya makuru.

Kuri ubu,  Cindy afite abana babiri barimo umukobwa Amani Brunetti yabyaranye na Mario Brunetti ndetse n'uwo aheruka  kubyarana n'umukunnyi wa filime Joel Okuyo Prynce, baheruka gukora ubukwe mu 2021.