Eminem yongeye gutuma benshi bibaza ku mubano we na nyina

Eminem yongeye gutuma benshi bibaza ku mubano we na nyina

 Dec 5, 2024 - 17:14

Umuraperi Marshall Bruce Mathers III, wamenyekanye nka Eminem yongeye gutuma benshi bibaza ku mubano we na nyina uherutse kwitaba Imana, nyuma uyu muraperi ashyize hanze gahunda y'igitaramo bye bigomba gutangira muri iki cyumweru kirimo kubamo n'ikiriyo cya nyina.

Umuraperi Eminem Marshall Bruce Mathers III) yagarutse mu binyamakuru byinshi nyuma yo gushyira hanze gahunda ye y’umuziki, aho yitegura kuzitabira ibitaramo bitandukanye i Abu Dhabi, Bahrein, na Riyadh, muri Arabiya Sawudite.

Eminem abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo yaragize ati: “Nibyiza niba mushaka Shady(Eminem), ibi nibyo nzabaha. Middle East 2024 Run iratangira muri iki cyumweru. Pulupuuu!!

Tour ya Eminem ruzatangirira muri Formula 1 Grand Prix ya Abu Dhabi ku ya 7 Ukuboza, nyuma yiminsi ine gusa nyina Debbie Nelson yitabye Imana azize kanseri y’ibihaha.

N’ubwo Eminem atigeze atanga ibisobanuro ku mugaragaro ku rupfu rwa nyina, yavuze yeruye ku mbogamizi yahuye nazo mu burere bwe, hamwe n’umubyeyi we wagize ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingorane zo gushaka kwita kuri murumuna we, Nathan Mathers .

Kuva kera, bivugwa ko Eminem adafitanye umubano mwiza na nyina, ari na byo byatumye benshi bavuga ko atababajwe n’urupfu rwa nyina kugeza ubwo yiyemeza gukomeza gahunda y’ibitaramo bye mu cyumweru k’ikiriyo cya nyina.