Kuri uyu wa kabiri kiganiro Eddy Kenzo yagiranye n'abahanzi batandukanye babarizwa mu ihuriro ry'abahanzi asanzwe ayobora, abahanzi bagiye bamugaragariza ibibazo bitandukanye bibabangamiye bamusaba ko yagira icyo abikoraho.
Ku ikubitiro abahanzi bamubwiye ko ari kenshi bagiye bagaragaza ko bakeneye itegeko rirengera ibihangano byabo nk'umutungo wabo mu by'ubwenge ariko ubuyobozi bukabima amatwi ntibumve ikifuzo cyabo.
Abahanzi bamusabye ko mu nshingano nshya yahawe yabanza akabakemurira iki kibazo, kuko bababazwa cyane no kubona ibihangano byabo bikoreshwa mu buryo abantu bishakiye nyamara ntaho bashobora kujya kubarega.
Eddy Kenzo yasezeranyije abahanzi ko iki kibazo agiye kugikurikirana ndetse kirakemuka bidatinze mbere y'uko uyu mwaka urangira, itegeko rikaba ryasohotse.
Yagize ati "Ndabizeza ko tugiye kugira itegeko rirengera ibihangano mbere y'uko Noheli iba."
Ibi abitangaje mu gihe abahanzi bagiye bagaragaza ko ibihangano byabo bikoreshwa n'abantu mu nyungu zabo bwite kandi umuhanzi ntagire ikintu akuramo.
Bavugaga ko kandi umuntu yashoboraga kukwiba bimwe mu bice by'indirimbo yawe akabishyira mu ye atigeze akuvugisha, ugasanga ibyo byose bibabangamira kuba nta tegeko rihari rirengera ibihangano byabo.
