Eddy Kenzo uri i Kigali yarumye ahuhaho abajijwe iby'urukundo rwe na Minisitiri

Eddy Kenzo uri i Kigali yarumye ahuhaho abajijwe iby'urukundo rwe na Minisitiri

 Mar 29, 2024 - 09:00

Umuhanzi Eddy Kenzo wasesekaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yitabiriye igitaramo cya Platini, yabajijwe iby'urukundo rwe na Minisitiri Phiona Nyamutora araruca ararumira.

Mu itangazamakuru ryo muri kano Karere ka Afurika y'Iburasirazuba byumwihariko muri Uganda no mu Rwanda, nta kindi kiri kugarukwaho uretse inkuru y'urukundo hagati y'umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo na Minisitiri w'ingufu n'umutungo kamere muri icyo gihugu Phiona Nyamutoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Eddy Kenzo yasesekaraga ku kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe akakirwa n'umuhanzi Platini P aziye mu gitaramo yise Baba Xperience gitegerejwe kuri uyu wa Gatandau tariki ya 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, yahise abazwa iby'urukundo rwe Phiona.

Eddy Kenzo yanze kuvuga ku by'urukundo rwe na Phiona

Eddy Kenzo  mu kiganiro yagiranye  n'itangazamakuru, yavuze ko azatanga ibyishimo ku bakunzi be ndetse akangurira abantu kuzaboneka ku bwinshi. Itangazamakuru ryamubajije ku by'urukundo rwe na Minisitriri Phiona, asa n'utunguwe, ariko yanga kugira icyo abivugaho, avuga ko aje mu gitaramo cy'inshuti ye.

Nubwo Eddy Kenzo yanze kuvuga ku by'urukundo rwabo, ariko yabajijwe niba ari kwishimira kuzamurwa kwe, avuga ko ari byo. Ni mu gihe kandi ubwo yari i Kampala, nabwo yatangaje ko ari inshuti ye cyane kandi ari guterwa ishema nawe.

Mu minsi ishize, ibihuha by'urukundo rw'aba bombi byagiye bitizwa umurindi n'ibikorwa aba bombi bagaragaramo, harimo ko Eddy Kenzo yaherekeje Phiona mu irahira rye, ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bahuriragamo bikagaragaza urukundo rwabo, ariko bagakomeza kubihakana.

Eddy Kenzo ari i kigali