Eddy Kenzo n'ihuriro ry'abahanzi ayoboye bahawe amafaranga bemerewe

Eddy Kenzo n'ihuriro ry'abahanzi ayoboye bahawe amafaranga bemerewe

 Mar 28, 2024 - 17:28

Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda ukuriye ihuriro ry'abahanzi rya UNMF yarangije kwemeza ko inkunga y'amafaranga Guverinoma yari yabemereye barangije kuyakira bagiye kuyipangira ibyo izakoreshwa.

Abahanzi bo muri Uganda babarizwa mu ihuriro rya Uganda National Musician Federation (UNMF) riyoborwa na Eddy Kenzo, bari mu byishimo nyuma yo kwakira miliyari zisaga 13 z'amashiringi bahawe na Guverinoma ya Uganda ngo abafashe mu iterambere ryabo nk'uko bitangazwa.

Kuri iyi nshuro Eddy Kenzo niwe wemeje ko barangije kubona amafaranga bemerewe, nyuma y'uko mu kwezi kwashize Minisitiri w'imari muri Uganda Hon. Haruna Kyeyune Kasolo yari yabanje gutangaza ko bagiye kuba babahaye miliyari 8, ayandi bakazayabaha nyuma.

Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye n'itangazamakuru, akaba yavuze ko bakiriye kimwe cya kabari cy'amafaranga bari basabye Guverinoma, ariko atangaza ko batahishura neza umubare nyirizina w'amagaranga bakiriye yose kuko ari ibanga.

Yakomeje atangaza ko kuri ubu ihuriro ryose rigiye kwicara hamwe bakareba uko aya amafaranga azakoreshwa hibandwa ku kuzamura iterambere ry'abahanzi. Eddy Kenzo na UNMF ubu bakaba barajwe ishinga no gushaka uko mu mategeko ya Uganda hajyamo ingingo irengere abahanzi ku bijyanye n'uburenganzira ku bihangano byabo.

Eddy Kenzo yatangaje ko inkunga Guverinoma yemereye Ihuriro ry'abahanzi ahagarariye bayihawe