Uruganda rw’umuraperi Drake rutunganya imyambaro, OVO Clothing, rwahagaritse gukoresha ubwoya bw’inyamaswa mu gutunganya imyambaro, nk’uko byatangajwe na PETA ikigo gishize kurengera uburenganzira bw’inyamaswa muri Amerika.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na PETA ryerekana ko uruganda rukora imyenda rwa Drake rutazongera gukoresha ubwoya nyabwo mu bicuruzwa byarwo.
Ni icyemezo OVO yafashe nyuma y’igitutu cya PETA na nyuma yo kwakira imeri zirenga 100,000 z’abashyigikiye PETA babasaba guhagarika gukoresha ubwoya bw’inyamaswa zirimo inkwavu n’izindi.
Drake yiyemeje kutongera gukoresha ubwoya bw'inyamaswa mu gutunganya imyambaro
Mu ijambo rye, Visi Perezida wa PETA, Tracy Reiman, yagize ati: "Ubwoya ni ubw'inyamaswa zavukiyemo, ntabwo ari ubwo ku makoti n'inkweto. PETA yishimye icyemezo cya OVO cyo kwinjira mu bucuruzi bw’imyambaro burinda ubwoya.”
Nk’uko imiryango idaharanira inyungu ibivuga, inyamaswa zitanga ubwoya zororerwa mu tuzu duto, twanduye mu gihe cy’ubuzima bwazo, hanyuma zikicishwa amashanyarazi, gaze, cyangwa uburozi. Iyo ari inyamaswa z’agasozi, zifatwa mu mutego zikaba mu buribwe kugeza igihe uwaziteze aza akazihuhura.
Ibindi bikomeye byahagaritse gukoresha ubwoya, harimo Canada Goose, Moncler, Dolce & Gabbana, na Moose Knuckles.
