Drake yaciye amarenga ko umubano we na LeBron James ukomeje gukendera

Drake yaciye amarenga ko umubano we na LeBron James ukomeje gukendera

 Jul 12, 2025 - 21:25

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Drake, yakoze igikorwa cyatunguranye nyuma yo gukuraho tattoo ye yamamaye yari yarishyizeho yerekana LeBron James, umunyabigwi muri NBA ndetse n’inshuti ye ya hafi bamaranye igihe kirekire.

Iyi tattoo yari iri ku kuboko kwe kw’imoso, ariko ubu yasimbujwe n’indi nshya y’umukinnyi uri kuzamuka cyane muri NBA, Shai Gilgeous-Alexander (SGA), yambaye umwambaro wa Oklahoma City Thunder wa nimero 2.

Ibi bije nyuma y’uko bivugwa ko urukundo n’ubusabane hagati ya Drake na LeBron rushobora kuba rwarajemo agatotsi. Ibi byatangiye kugaragara cyane ubwo LeBron yagaragaraga yitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar cyitwaga “The Pop Out”, mu gihe Drake n’uyu muhanzi bamaranye iminsi mu ntambara y’amagambo.

Nyuma y’iki gitaramo, Drake yagiye atunga agatoki LeBron mu ndirimbo ze abinyujije mu buryo buteruye, icyemezo cyahise gitera impaka ku mibanire yabo yari ishingiye ku bufatanye n’ubwubahane. Gukuraho tattoo ya LeBron bikaba bifatwa nko guca burundu umubano wabo.

Mu gihe benshi bafashe icyemezo cye nk’ubutumwa bukomeye, abandi natekereje ko ari uburyo bwo kwerekana icyubahiro aha SGA, umukinnyi watowe nka MVP wa NBA 2024-2025, umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera imikinire ye idasanzwe.

Ibi byose bikomeje kwerekana ko igitutu cya beef hagati ya Drake na Kendrick Lamar kitakigarukiye ku bahanzi gusa, ahubwo kimaze no kugira ingaruka ku mibanire y’abandi bantu babegereye.

Umubano wa LeBron James ukomeje kuzamo agatotse

Drake yamaze gusiba tattoo ya LeBron James yari amaranye igihe ku kuboko