Ku wa kabiri tariki ya 12 Kanama 2025 ni bwo uyu muhanzi Drake n’ikipe ye imwunganira mu mategeko batanze ikirego mu rukiko basaba kwerekwa izo nyandiko zijyanye no gusebya Drake ndetse n’ihohotera ryo mu rugo byose byakozwe na Kendrick kugira ngo bibonere ibimenyesto bifatika bazashingiraho baburana.
Mu birego 75 byose byarezwe Kendrick ngo harimo no kugaragaza izi nyandiko zihamya ihohotera ryo mu rugo, ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore batandukanye n’irindi hohotera iryo ari ryo ryose ryaba ryarakozwe na we.

Drake yakaniye we n'ikipe imwunganira mu mategeko ngo barashaka inyandiko zishinja Kendrick ihohotera
Abangaba kandi banasabye ikompanyi ya Universal Music Group kugaragaza amasezerano yagiranye na Kendrick. Muri izi nyandiko kandi ngo hagomba kugaragamo umubano wa Dave Free na Kendrick Lamar ndetse n’abana be.
Uru rubanza rwashinze imizi mu mwaka ushize wa 2024 ubwo Drake yashinjaga Universal Music Group gufasha Kendrick kumusebya ishyira imbaraga mu gukwirakwiza ibinyoma no kwamamaza indirimbo ‘Not Like Us’ Kendrick Lamar avugamo nabi cyane Drake kandi ko iyi kompanyi yanarenze ku byo amasezerano y’ubushabitsi ateganya. Nyuma y’icyo gihe, urubanza rukaba rukomeje gututumba.

