Dore impamvu muri terefone yawe inyuguti zitondetse mu ruvange

Dore impamvu muri terefone yawe inyuguti zitondetse mu ruvange

 Jun 4, 2024 - 20:25

Benshi iyo barimo kwandika muri za mudasobwa zabo cyangwa terefone, batangazwa no kuba inyuguti zayo(keyboard) zidatondetse hakurikijwe urutonde rw'inyiguti n'inyajwi(A-Z) hakaba n'abakeka ko haba harakozwe ikosa mu kuzitondeka, gusa hari icyatumye biba gutyo wabisanze.

Mu bisanzwe, clavier (keyboard) zizwi cyane za terefone zigezweho cyangwa mudasobwa ntizikurikiza itondeke ry’inyajwi n’inyuguti, ni ukuvuga ko itondeke ryayo ridatangirira kuri A-Z, ahubwo inyuguti zitenze zivangavanze.

Ushobora guhita wihutira ugutekereza ko iryo tondeke ririmo amakosa, ariko ukuri ni uko iryo tondeke ry’amagambo ryiswe “QWERTY” ryahimbwe mu 1870 n’umuhanga Christopher Sholes wavumbuye imashini yandika bwa mbere ku isi.

Bavuga ko mu ntangiriro imashini yandika yatunganijwe ifite inyuguti zitondetse  zikurikiranye kuva kuri ‘A-Z’, ariko Christopher yahinduye kandi ategura izo nyuguti zivanze hagamijwe kugabanya umuvuduko wo kwandika.

Impamvu nyamukuru yo kubikora ni ukubera ko imashini yandika icyo gihe yari ifite ingeso yo gutinda, no guhagarika amagambo amwe mu gihe uyikoresha yanditse vuba.

Christopher rero yahisemo kuvanga inyuguti kugira ngo kwandika bitinde mu gihe uyikoresha ashakisha inyuguti.

Ariko na nyuma y'iterambere ry'ikoranabuhanga, ibigo bitandukanye bya mudasobwa na terefone byakomeje gukoresha sisitemu yo kuvanga inyiguti. Usibye kuba habaho keyboard ya QWERTY hariho n’iya AZERTY ndetse na QZERTY.