Donald Trump yaciye amarenga yo kwirukana Elon Musk muri Amerika

Donald Trump yaciye amarenga yo kwirukana Elon Musk muri Amerika

 Jul 1, 2025 - 17:20

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko azareba niba azirukana Elon Musk nk'umwe mu batuye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko y'abinjira n'abasohoka muri iki gihugu.

Ibi yabitangaje mu ruzinduko yari yagiriye muri Leta ya Florida ahitwa 'Alligator Alcatraz' kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nyakanga 2025, ahubatswe gereza y'abimukira.

Donald Trump ubwo yabazwaga niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwirukana Elon Musk,  yagize ati “Sinzi...tuzabirebaho."

Yakomeje agira ati “Dushobora gushyiraho ‘DOGE’ kuri Elon. Muzi DOGE icyo ari cyo? Ni igikoko gishobora guhindukirana Elon kikamurya.”

DOGE: bivuze Department of Government Efficiency, ni urwego rwashyizweho kuri ubu butegetsi bwa Donald Trump rufite intego yo kugabanya ibyo Leta isohora no kugabanya imirimo iyishingiyeho (reducing US government spending and cutting jobs).

Uru rwego rwahoze ruyoborwa n'uyu mugwizatunga Elon Musk waje kuva kuri uyu mwanya tariki 28 Gicurasi 2025, ndetse ashwana na Donald Trump bikomeye byaherekezwaga no kubwirana amagambo mabi no guterana amagambo.

Elon Musk ntiyigeze aripfana kuri ibi Donald Trump yatangaje aho yagize ati "Ibyo yavuze nabikore byihuse. Ahubwo aka kanya yagakwiye kuba yabikoze! Ubugenge (Physics) bufite ubushobozi bwo kureba ibinyoma bye neza cyane."

Elon Musk w'imyaka 54 yavukiye i Pretoria muri  Afurika y'Epfo, akaba umuyobozi wa kompani ze zikomeye ku rwego rw'Isi nka Tesla, SpaceX, X (yahoze ari Twitter) ndetse n'izindi.

Musk ubarirwa umutungo wa 409.8 billion USD,  yageze muri Canada mu mwaka 1989 mu gihe yageze muri Amerika 2002.

Donald Trump na Elon Musk bahoze ari inshuti z'akadasohoka

Ntabwo Elon Musk yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaje amaze gukura