Dolly Parton yarase amashimwe Beyoncé uri kwandika amateka

Dolly Parton yarase amashimwe Beyoncé uri kwandika amateka

 Mar 5, 2024 - 17:47

Umunyabigwi mu njyana ya County Music Dolly Parton yavuze ibigwi mugenzi we Beyoncé kuba akomeje kwandika amateka muri iyi njyana we atigeze ageraho nubwo ari umwamikazi wayo.

Mu butumwa bwo kuri Instagram Dolly Rebecca Parton yanditse ashimira bitagabanyije Beyoncé Giselle Knowles-Carter, yavuze ko injyana ya County Music akomeje kuyihesha ishema nyuma y'uko indirimbo ye "Texas Hold Em"  ije ku mwanya wa  Mbere kuri "Billboard Hot 100".

Iyi ndirimbo ya Beyoncé, ikaba yaraje ku mwanya wa Mbere kuri uru rutonde rwa Billboard rushyirwaho indirimbo zo mu njyana zitandukanye, ndetse iba niya mbere yo mu njyana ya County Music igeze kuri uwo mwanya, ibituma Parton amushima cyane kuko we atigeze abikora.

Dolly Parton yashimiye Beyoncé kuba akomeje gukora amateka mu njyana ya County Music

Dolly Parton kuri ubu ufite imyaka 78 utarigeze akora amateka nk'ayo Beyonce yakoze, yashimangiye ko ari umufana we ukomeye cyane, ndetse avuga ko ategerezanyije amatsiko menshi album ye izaba ikoze mu njyana ya County Music.

Mu Cyumweru cyashize, Beyoncé nabwo ya ndirimbo ye yakoze amateka yamugize umwiraburakazi wa Mbere washyizeho agahigo indirimbo ye iyobora urutonde rwa Billboard ariko byumwihariko rujyaho injyana County gusa "Billboard County Chart"

Ku wa 29 Werurwe 2024, nibwo Beyoncé azasohora alubumu ya County Music yise "Renaissance Act II" aho iriho indirimbo zirimo iyi yaciye ibintu yise "Texas Hold Em" na "16 Carriages".

Dolly Parton aravuga ko ategereje album ya Beyoncé n'amashyushyu menshi