Mu minsi ishize nibwo umuraperi Diplomate yatangaje ko ku wa kane tariki 29 Kanama 2024, ku isaha ya saa 18:00 z'umugoroba, ari bwo indirimbo yakoranye na Ariel Wayz yitwa 'Sapioseksho' izajya hanze.
Mu gihe abantu bari bayitegerezanyije amatsiko menshi, baje gutungurwa no kubona amasaha ageze ariko indirimbo ntibayibona, batangira kwibaza niba uyu muraperi yarababeshye.
Icyakora Diplomate yaje kwisegura ku bakunzi be ku bwo kubatenguha ntibabone indirimbo nk'uko yabibasezeranyije.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze habayeho kutumvikana mu buryo butunguranye hagati y'abamufasha gucuruza ibihangano bye na YouTube.
Icyakora avuga ko ubu ku bufatanye n'itsinda rye, ubu bari gukora uko bashoboye kugira ngo bisubire ku murongo, abasezeranya ko mu gihe gito bikemuka.
Ati "Ndasaba imbabazi ku bwo kuba tutashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Sapioseksho' nakoranye na Ariel Wayz, iri joro nk'uko babibasezeranyije. Habayeho kutumvikana mu buryo butunguranye hagati y'abamfasha gucuruza ibihangano byange na YouTube. Nge n'itsinda ryange turi kubikoraho ngo bisubire ku murongo, irabageraho vuba cyane."
Mu gihe bamwe bashobora gukeka ko bishobora kuba ari agatwiko kugira ngo indirimbo izavugwe cyane dore ko ari byo bisigaye byarateye, Diplomate yabwiye The Choice Live ko we ibyo bintu byo 'gutwika' atajya abijyamo.
Yavuze ko ibyo bintu atajya abyizereramo na gato, we icyo yizera ni uko iyo wakoze indirimbo nziza nta kabuza irakundwa.
Iyi ndirimbo igiye gusohoka nyuma y'uko mu minsi yashize habayeho ikibazo Diplomate agatungurwa no kuyumva muri filime ya Bad Rama kandi indirimbo itarajya hanze.
Bad Rama yaje kuvuga ko we ntacyo abiziho kuko yari aziko Diplomate yahaye Lick Lick uburenganzira bwo kuyikoresha, icyakora nyuma Diplomate yatangaje ko baje kuganira barabikemura.
