Diamond Platnumz yongeye gushimangira ko umuziki atari ahantu ho gushakira amafaranga

Diamond Platnumz yongeye gushimangira ko umuziki atari ahantu ho gushakira amafaranga

 Aug 1, 2025 - 20:44

Nubwo amaze kuba icyamamare muri Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga, umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yatangaje ko atabona umuziki nk’ubucuruzi bwo kwizera igihe kirekire. Avuga ko nubwo umuziki wamugize umwe mu bahanzi batunze agatubutse, ishoramari riwushamikiyeho rirusha kure inyungu ziba ziwitezweho.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga bisaba amafaranga menshi cyane.

Yatanze urugero ko gukora amashusho y’indirimbo imwe ku rwego mpuzamahanga bishobora gutwara arenga miliyoni 230 Frw, ariko inyungu ibivamo ntihora ihura n’ayo mafaranga yose yashowe.

Yagize ati:“Umuziki urahenze. Iyo ushaka guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga, bisaba kugira amashusho meza, amajwi atunganyijwe neza, ndetse no kwamamaza biri ku rundi rwego. Ibyo byose bisaba amafaranga menshi, ariko si ko kenshi akigarukira.”

Diamond yongeyeho ko umuziki ari urubuga rwiza rutangirirwaho ibikorwa by’ubucuruzi bifatika. Ni muri urwo rwego yashinze ibigo nka Wasafi Media, Wasafi Bet, ndetse n’imishinga itandukanye imwinjiriza amafaranga aturutse hanze y’umuziki.

Avuga ko igihe label cyangwa umuhanzi adafite uburyo buhamye bwo gucunga umutungo n’imikorere inoze, bashobora gufatwa n’ibibazo by’amikoro mu gihe gito, nubwo baba bazwi cyane.

Uyu muhanzi wubatse izina binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe hirya no hino ku isi, asanga isoko ry’umuziki muri Tanzania ndetse no mu karere riramutse ryabonye abashoramari bafite ubushobozi n’ubumenyi, ryazamura abahanzi benshi bakagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Mu magambo ye, Diamond yavuze ati:“Umuziki ni ubucuruzi bw’abantu bafite miliyari. Niba udafite uburyo bwo kuwucunga neza cyangwa kuwuhyza n’ubundi bucuruzi bukomeye, ushobora guhomba utabizi.”

Ibi byongeye kugaragaza uburyo nubwo umuziki ushobora guteza umuntu imbere, usaba gutekereza kure no kuwugira urubuga rwo gushingiraho ibindi bikorwa birambye.

Diamond Platnumz yatunguye benshi avuga ko nta gafaranga kari mu muziki