Ni impaka zatangiye gututumba nyuma y’uko hagaragajwe ko abahanzi ba Nigeria nka Burna Boy, Wizkid, Davido n’abandi bagiye basinyishwa n’amakompanyi mpuzamahanga nka Sony Music, Universal Music, na Roc Nation, mu gihe abahanzi ba Tanzania batagaragara muri urwo rwego. Ibi byatumye benshi bibaza niba ikibazo kiri mu bushobozi bw’abahanzi, ubucuruzi, cyangwa uburyo umuziki ubumbabumbwamo.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, abinyujije ku rubuga rwa JamiiForums, yasubije yivuye inyuma, asobanura ko ikibazo atari ubushobozi cyangwa ubuhanga, ahubwo ari imitegurire n’imicururize y’umuziki wa Bongo Fleva.
Yavuze ko we ubwe yigeze guhabwa amahirwe yo gusinyishwa n’amakompanyi atandukanye akomeye ku rwego mpuzamahanga, arimo Universal Music yamuhaye miliyoni imwe y’amadolari, Roc Nation yatanze ibihumbi 250 by’amadolari, ariko we ahitamo Warner Music, yamuhaye miliyoni 5 z’amadolari.
Diamond yagize ati:”Si uko tudashoboye. Bongo Fleva irashoboye cyane, ikibazo ni ukumenya kuyicuruza neza no kuyishyira ku isoko mpuzamahanga mu buryo bw’umwuga. N’ubwo nahisemo Warner Music, nari maze guhabwa andi mahitamo atatu akomeye, ibyo ubwabyo ni gihamya ko abahanzi bacu bafite ubushobozi.”
Ku ruhande rw’abasesenguzi, bavuga ko impamvu Nigeria irusha Tanzania gutera imbere ku rwego mpuzamahanga zifite aho zihuriye n’uburyo igihugu cyabo cyubatse umuziki nk’uruganda. Iby’ingenzi byagaragajwe ni uko abahanzi b’iwabo baririmba mu cyongereza no muri Pidgin English, ururimi rusanzwe rukoreshwa n’abantu benshi ku isi, bikabafasha kwinjira mu masoko ya muzika mpuzamahanga batagombye kubanza kuzihindura.
Ikindi kandi, Nigeria ifite isoko rinini rishobora gukurura ishoramari ry’amakompanyi y’amahanga, ndetse banakorana cyane n’abahanzi b’ibyamamare ku isi nka Beyoncé, Chris Brown, na Drake.
Nubwo hari ibyo Nigeria iyirusha, Diamond yibukije ko n’abahanzi ba Tanzania bafite ubushobozi buhambaye. Yavuze ko igihe kigeze ngo hajyeho uburyo burambye bwo guteza imbere umuziki w’iwabo ku rwego mpuzamahanga. Yemeje ko urugero rwe bwite rugaragaza ko ibintu biteguwe neza, Bongo Fleva nayo ishobora kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.
Diamond Platnumz yavuze ko abavuga ko abahanzi ba Tanzania nta masezerano akomeye basinya, ataba yabanje gushaka amakuru
Diamond Platnumz avuga ko ari ibintu bike umuziki wa Tanzania na wo ukagera ku rwego nk'urwa Nigeria
