Diamond Platnumz yashyize umucyo ku makuru avuga ko Lava Lava yifuza kuva muri Wasafi

Diamond Platnumz yashyize umucyo ku makuru avuga ko Lava Lava yifuza kuva muri Wasafi

 May 21, 2025 - 18:29

Nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bivuga ko muhanzi Lava Lava yaba agiye kwiyongera kuri Harmonize na Rayvanny bavuye muri label ya WCB, umuhanzi akaba n'umuyobozi wayo, Platnumz ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yashyize umucyo kuri ayo makuru.

Aganira n’abanyamakuru uyu munsi, ku ya 21 Gicurasi 2025, Diamond Platnumz yavuze ko Lava Lava ataramwegera ngo amubwire ko ashaka kuva muri iyo label, icyakora ko niba ashaka kugenda, afite uburenganzira bwo kugenda kandi nta muntu uzamwishyuza.

Yagize ati:"Nzi ko abantu benshi bifuza kumenya ibijyanye na Lava Lava no kuva muri WCB, ariko icyo nababwira gusa ni uko Lava Lava atanyegereye ngo ambwire ko ashaka kugenda.

Nahamagaye Kim mubwira ko niba Lavalava ashaka kugenda yagenda kuko afite uburenganzira. Aririmba neza, kandi ntabwo yigeze ansuzugura na rimwe, ndetse n'ejo hashize twari kumwe, mubwira ko niba yifuza kugenda namuha amafaranga yo gutangira kwishakishiriza."

Diamond yakomeje avuga ko ataba ategeye ku mafaranga ava mu bahanzi ba WCB, bityo ko mu gihe umuhanzi yabanye neza na we, ntacyamubuza kumwemerera kugenda nta cyo yishyuye, ariko ko mu gihe umuhanzi yamubaniye nabi akitwara nabi, icyo gihe aba agomba kwishyura amafaranga.

Byongeye kandi, Diamond yasoje avuga ko abantu benshi bavuga ko asinyisha abahanzi kugira ngo bamwandikire indirimbo, ariko mu by'ukuri birengagije ko yandikiye indirimbo abahanzi benshi bo muri Wasafi ndetse no hanze ya Wasafi.

Lava Lava byavugwaga ko yifuza kuva muri Wasafi 

Diamond Platnumz yavuze ko Lava Lava ataramubwora ko yifuza kugenda

Lava Lava ntabwo yakishyuzwa amafaranga ayo ari yo yise mu gihe yakifuza kugenda