Uyu muhanzi yemeye ko ibihangange byo muri Amerika nka Gunna, Young Thug na Chris Brown bamurenze muri Trap na R&B, ariko ko atagereranywa n'uwo ari we wese iyo bigeze muri Afrobeats.
Davido ibyo yabivuze mu kiganiro kugirana Apple Music, ahi yasobanuye ko ubuhanga bwe muri Afrobeats ari yo mpamvu yibanda kuri iyo njyana ndetse akaba ari na yo akora igihe cyose akoranye n'abahanzi bakora izindi njyana.
Yagize ati: “Kimwe mu bintu byiza abahanzi b'Abanyamerika bakunda ku bijyanye no gukorana nanjye ni uko, bisabako duhurira hagati cyangwa ukabikora mu buryo bwanjye [Afrobeats]. Niko bimeze. Nkuko nabivuze, sinshobora kuririmba Trap kurusha Gunna cyangwa Young Thug, cyangwa kuririmba R&B neza kurusha Chris Brown, ariko nta muntu ushobora kuririmba Afrobeats nkanjye.”
Davido kandi yaboneyeho kuvuga ko afitanye indirimbo zirenga 20 amaze gukorana na Chris Brown zasohoka isaha n'isaha.
