Davido yavuze uko yinjiye mu muziki Papa we atabishaka

Davido yavuze uko yinjiye mu muziki Papa we atabishaka

 Apr 25, 2024 - 13:30

Umuhanzi Davido yatangaje ko nubwo ari icyamamare mu muziki ariko yagiye kuwinjiramo Papa we atabishaka, kuko we yashakaga ko arangiza amashuri ye akazavamo umuntu ukomeye ariko aza kumutoroka ishuri arivamo yigira mu muziki.

Davido mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagarutse ku buryo yinjiye mu muziki mu buryo bugoranye cyane ubwo Papa we atabyumvaga ahubwo akamuhatira kwiga akarangiza, akazavamo umuntu ukomeye dore ko ngo yari yaramaze kumutegurira amayira.

Gusa ariko Davido we ntiyakozwaga ibyo kwiga kuko ubwo babaga muri America mu mujyi wa Atlanta, yaje gutoroka se ishuri arivamo yigarukira muri Nigeria gukora umuziki we. Yagize ati:"Sintekereza ko yashakaga ko nkora umuziki, yashakaga ko mpirwa muri buri kimwe nkora kuko yari yaramaze kunshira amayira.”

Gusa nubwo Papa we ntabwo yabanje kubyumva ariko nyuma Davido amaze gukora album ye ya mbere yamwoherereje indirimbo zari ziyigize, azijyana muri studio zitandukanye atangira kumuha ubufasha gutyo.

Davido yavuze uko yinjiye mu muziki Papa we atabishaka