Davido yashinjwe guhombya mugenzi we

Davido yashinjwe guhombya mugenzi we

 Sep 11, 2024 - 08:30

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yashinjwe na mugenzi we Portable ko yamuhombeje $6,000, ariko kandi akanamwangiriza umwanya.

Umuhanzi ukomoka mu gihigu cya Nigeria uzwi ku izina rya Portable, yongeye kwibasira mugenzi we Davido amushinja ko yamuhombeje amadorari 6,000 angana 8,012,778.00Rwf.

Uyu muhanzi asobanura ko ayo mafaranga yayamuhombeje ubwo yamutumizagaho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ngo baganire bigatuma usubika igitaramo yari afite muri icyo gihugu cyari kumwishyura ariya mafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na 'Echo Room' yongeye gushimangira ko Davido yamwangirije umwanya kandi akanamugira inama mbi nk'uko yari yarabivuze muri Kamena 2024.

Ati " Narimfite igitaramo muri Amerika igihe Davido yampamagaraga akambwira ko yifuza ko duhura. Nasubitse igitaramo cyange cyari kumpa amadorari 6000 njya guhura nawe.

"Narongeye nsubika ikindi gitaramo nari kwitabira kugira ngo duhure kuko yari yansezeranyije ko turakorana indirimnbo ariko byaje kurangira anyangirije umwanya. Niba ushaka kumfasha, mfasha utabanje kuntesha umutwe."

Muri Kamena ubwo Portable yakazaga umurego ku mbuga nkoranyambaga ashinja Davido kumuha inama mbi, icyo gihe Davido yahise areka kumukurikira kuri Instagram.

Portable arashinja Davido kumuhombya akayabo