Davido yahishuye Grammy Awards yakabaye afite

Davido yahishuye Grammy Awards yakabaye afite

 Feb 1, 2024 - 08:17

Umuhanzi Davido uri gukora udutendo mu bitaramo bizengurka Uburayi, yatangaje ko akurikije ibikorwa bye, yakabaye afite Grammy Awards 20.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki w'Isi by'umwihariko muri Nigeria, yatangaje ko mu bihe byashize, yakaba yeregukanye ibihembo 20 bya Grammy, aho ibi ari bimwe mu bikomeye mu muziki w'Isi bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika buri mwaka.

Mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cya "Eye on Africa" giherereye i Paris mu Bufaransa, akaba yagize ati " Mu by'ukuri twarakoze cyane kuri iyi album (Timeless). Ubaye umbajije Grammy nakabaye naregukanye mu bihe byabanje, nahita mvuga 20 aka kanya. Gusa Imana igena ibyiza gusa."

Davido aravuga ko yakabaye afite Grammy Awards 20

Umuririmbyi wa " Unavailable", akaba yatangaje aya magambo mu gihe mu ijoro ryakeye yaraye akoze igitaramo cy'amateka aho i Paris cyo kumurika album ye Timeless muri Accor Arena, aho abarenga ibihumbi 20 bari bakubise buzuye, dore ko abo ari nabo bayuzura.

Ni mu gihe kandi ku wa 28 Mutarama 2024, nabwo ku nshuro ya Gatatu yari yujuje sitade O2 Arena iri i London nayo ijyamo ibihumbi 20.

Hagati aho, muri uyu mwaka, Davido akaba ahatanye mu byiciro bitatu muri Grammy Awards, aho mu buzima bwe atari yatwara ibi bihembo. 

Ku nshuro ya 66 ibihembo bya Grammy bitangwa, bikaba bitegerejwe ku wa 04 Gashyantare 2024 i Los Angeles muri USA kuri Crypto.com Arena. 

Davido watoranyijwe mu byiciro bitatu muri Grammy Awards uyu mwaka, aremeza ko yakabaye afite ibi bihembo 20