Davido ntazongera  gushyira hanze indirimbo mu minsi ya vuba

Davido ntazongera gushyira hanze indirimbo mu minsi ya vuba

 May 7, 2026 - 14:23

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido yatangaje ko yabaye afashe ikiruhuko mu muziki ndetse atiteguye gushyira hanze indirimbo vuba aha.

Uyu muhanzi  yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Davrel, aho yasabye abafana be guhagarika kumubaza igihe azashyirira hanze indirimbo nshya.

Davido yavuze ko kuri ubu adafite gahunda yo gusohora indirimbo nshya kuko ari mu kiruhuko, ariko ashimangira ko ibyo bidateze gutuma atakaza igikundiro cye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Yagize ati: “Mureke kumbaza igihe nzashyirira hanze umuziki mushya. Ubu ndi mu kiruhuko cy’umuziki, kandi muri iki gihe aho wajya hose mu kabyiniro ugasanga indirimbo 10 muri 20 ziri gucurangwa ari izanjye.”

Nubwo  Davido atatangaje igihe azagarukira, yari amaze igihe aca amarenga y’uko  atacyitaye ku muziki we cyane, kuko yari amaze igihe yerekana ko ashobora kuba awuretse akajya kwamamaza Nyirarume, kujya muri politiki ndetse no gukomeza amashuri ye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien