Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko umunsi azagira ibyishimo bihebuje ari umunsi azegukana ibihembo bya Grammy Awards.
Nubwo Davido yatangaje ko yifuza kwegukana Grammy awards, ariko asobanura ko kuba yarakoze alubumu ye ya Kane iheruka yise 'Timeliness' atari agambiriye kwegukana ibihembo runaka.
Davido ati " Ngewe ndi Umuhanzi ugezweho, kuko nakoranye na The Cavemen, ndetse na Angélique Kidjo indirimbo 'Na Money' mu buryo bw'ako kanya.
Akaba yarakomeje asobanura ko ubwo bakoraga indirimbo 'Na Money' ngo byaramunejeje cyane ngo kuko bayikoze mu buryo bw'ako kanya. Mu buryo bwo kwishongora ati " Ngewe ndi Umuhanzi ugezweho."
Agaruka kuri Grammy awards yagize ati " Nindamuka negukanye Grammy awards bizanshimisha cyane, ariko ntabwo nakoze alubumu yange kubera ibihembo, ahubwo nayikoze kuko nkunda kwishima ndetse nka kunda n'ibimera."
Davido ubwo yavugaga ko akunda kwishima ndetse akanakunda ibimera, yashakaga kuvuga igifuniko cya alubumu ye Timeless iriho ibintu bitandukanye.
Bimwe muri ibyo harimo: Ibimera, inyoni, ndetse inzovu aho buri kimwe kigiye gifite ibisobanura nk'uko yigeze kibitangaza.
