Mu mpera z’umwaka ushize, hatangiye gukwirakwira amakuru yavugaga ko Dani Alves yari yaguze ikipe yo muri Portugal, amakuru yaje kwemezwa ku mugaragaro mu minsi ishize. Alves yagaragaye mu mafoto yambaye umwambaro w’ikipe ye nshya, ufite nimero 13 mu mugongo, ikimenyetso cy’uko atangiye igice gishya mu rugendo rwe rwa siporo.
Uyu Munya-Brésil abaye umunyamigabane (co-owner) wa Sporting Clube São João de Ver, ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona ya Portugal.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje aya makuru binyuze mu itangazo rigira riti:“Uyu munsi hatangiye urupapuro rushya mu mateka ya Clube Desportivo de São João de Ver. Identité n’icyerekezo gishya cy’ejo hazaza.”
Iyi kipe yatangaje ko kwinjira kwa Dani Alves mu buyobozi ari intambwe ikomeye izafasha mu iterambere ryayo, haba mu micungire, icyerekezo ndetse no kuzamura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga.
Igaruka rya Dani Alves mu mupira w’amaguru rije nyuma y’igihe yari amaze ahura n’ibibazo bikomeye by’amategeko byatumye afungwa, nubwo nyuma yaje kurekurwa n’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera rwa Catalonia (TSJC).
Nubwo ibyo byari byaramukuye ku ruhando rwa siporo, uyu mukinnyi asa n’ufunguye urupapuro rushya rw’ubuzima bwe.
Kuri ubu, biragaragara ko Dani Alves atazagaruka mu kibuga nk’umukinnyi, ahubwo azaba ari umwe mu bagena icyerekezo n’ahazaza h’iyi kipe yo muri Portugal, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we mu mupira w’amaguru mu bundi buryo.
