Nyuma gato yo gushyira hanze amakuru avuga ko yatunguye umuyoboro wa YouTube, Cristiano Ronaldo yashoboye kubona aba subscribers barenga miliyoni 1 nyuma y’isaha imwe afunguye iyo channel.
Ibi byatumye Ronaldo ahita akuraho agahigo ka Jimmy Donaldson uzwi ku izina rya MrBeast, wabonye aba subscribers miliyoni 2.1 mu masaha 24.
Kugeza ubu MrBeast niwe muntu ufite aba subscribers benshi kuri YouTube kuko ubu bagera kuri miliyoni 311.
Gusa haribazwa niba Cristiano Ronaldo azabasha kugeza kuri izi miliyoni uyu mugabo amaze kugeraho.