Cindy Sanyu yatangaje impamvu adashobora gusuhuza Sheebah Karungi

Cindy Sanyu yatangaje impamvu adashobora gusuhuza Sheebah Karungi

 Feb 13, 2024 - 12:28

Umuhanzi Cindy Sanyu uheruka guhangana na Shebeeh Karungi ku rubyiniro rukabura gica, yahamije ko nubwo nta kibazo cyihariye afitanye n'uyu mugenzi we, ariko nanone ko badashobora guhura ngo amuhobere nk'inshuti, atanga n'impamvu zabyo.

Nyuma y'amezi atandatu abahanzikazi babiri b'ibihangange mu muziki wa Uganda Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bahuriye ku rubyiniro mu byiswe 'battle' rukabura gica, Cindy yongeye kubura intambara y'ubutita kuri mugenzi we nk'iyabayeho mbere y'icyo gitaramo cyabaye muri Nzeri 2023.

Kuri iyi nshuro, Cindy yabajijwe aho umubano we na Sheebah Karungi uhagaze nyuma y'iryo hangana, avuga ko n'ubundi atigeze aba inshuti yihariye ya Sheebah, bityo ko uretse iryo hangana ryabayeho, ariko ubundi ntakibazo bigeze bagirana.

Cindy Sanyu yagaragaje ko adashobora guhobera Sheebah Karungi 

Ibi nibyo byatumye ahamya ko nubwo nta kibazo bafitanye, ariko batahura ngo baganire nk'inshuti banahoberane mu bwuzu bwinshi. Ati "Nge na we, tuba mu buzima butandukanye, kandi nta kintu gishobora kuduhuza kuri urwo rwego. Ariko nanone, nta kibazo dufitanye, kuko turi abantu batandukanye cyane."

Aba bahanzi bombi, ibitangazamakuru byo muri Uganda, bikaba bikunze kubagereranya haba mu mafaranga, ubuhanga mu kuririmba, ndetse n'ibindi. Icyakora, aba bombi nabo buri wese ntiyasibye kwikomanga ku gatuza ko ari we ukaze. Gusa rero, icyidashikanywaho na benshi, ni uko bose ari abahanga.

Ibyo kuba bose ari abahanga, bikaba bihurizwaho n'abitegereza imyidagaduro yo muri Uganda, dore ko no mu ihangana ryo muri Nzeri, abarimo: Jose Chameleone, Thomas Tayebwa umuvugizi w'Inteko Nshingamategeko ya Uganda, ndetse n'abandi, bavuze ko baguye miswi.

Sheebah Karungi na Cindy Sanyu nubwo buri wese yikomanga ku gatuza, ariko byemezwa ko bose bakaze