Chriss Eazy yakinguye amarembo ku wifuza kumusohokana kuri Saint Valantin

Chriss Eazy yakinguye amarembo ku wifuza kumusohokana kuri Saint Valantin

 Feb 13, 2024 - 16:29

Umuhanzi Chriss Eazy wavuzwe mu rukundo n'Umuhoza Pascaline, yaciye amarenga ko ashaka uwamusohokana ku munsi w'abakundana, ni mu gihe Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete ya MTN Rwanda yahise yemerera ubutumire uyu musore.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino mu Rwanda, hiriwe hacicikana inkuru ya Chriss Eazy watangaje ko akinguriye amarembo uwaba ashaka kumusohokana ku munsi w'abakundana.

Inkuru zose zatangijwe na nyiri ubwite Chriss Eazy, ubwo yanyarukiraga ku rukuta rwe rwa X, akandika ko yifuza uwazamusohokana kuri Saint Valantin (umunsi w'abakundana), utegerejwe ku wa 14 Gashyantare 2024.

Umuhoza Emma Pascaline uvugwa mu rukundo na Chriss Eazy

Mu butumwa bwa Chriss Eazy yagize ati " Suppp lovers ntawantamo aka dinner ka saint Valantine."  Aya magambo akaba yahise asamirwa hejuru mu bitangazamakuru binyuranye, bibaza niba uyu muhanzi atakiri mu rukundo na Umuhoza Emma Pascaline.

Uyu mwari wahatanye muri Miss Rwanda 2022, akaba amaze iminsi avugwa mu rukundo n'uyu muhanzi. Icyakora, hari andi makuru avuga ko uyu Pascaline yaba atari kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda.

Hagati aho, Umuyobozi muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Chantal Umutoni Kagame, yemereye ubutumire Chriss Eazy ko basangira uyu munsi w'abakundana, ndetse akazazana n'umuntu umwe. Chriss Eazy nawe yahise agaruka aho kuri X ashimira ubutumire ahawe.

Chriss Eazy arifuza uwo basohokana ku munsi w'abakundana

Umuhoza Emma Pascaline wahatanye muri Miss Rwanda 2022