Camila Cabello arimo kuratwa ubutwari nyuma yo kuririmbira intebe zambaye ubusa

Camila Cabello arimo kuratwa ubutwari nyuma yo kuririmbira intebe zambaye ubusa

 Jan 24, 2025 - 17:00

Umuhanzikazi Camila Cabello yashimiwe ubutwari yagize bwo kuririmba nubwo bitari byoroshye kubera uburyo igitaramo cye cyabereye i Atlanta, Georgia cyari kitabiriwe n’abantu mbarwa.

Amafoto y’ibyabaye akomeje gusakara kuri interineti, agaragaza State Arena yambaye ubusa mu bice byinshi biyigize, ku Cyumweru ubwo uyu muhanzikazi yaririmbaga.

Mugihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenze bakamwita flop, abandi bashingiye igiti uyu mukobwa wahoze ari umuririmbyi mu itsinda rya Fifth Harmony.

Camila Cabello yaririmbye muri stade irimo abantu mbarwa

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Rappa Mod Sun yagize ati: “Abahanzi benshi baba bahagaritse iki gitaramo bakavuga ko bagize ibabazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko Camila we yemeye aririmbira abafana bari bahari.”

Ni mu gihe amakuru aturuka hafi y’ibyabaye avuga ko icyo gitaramo cyari ibirori bya kampani, bitari ibirori by’abafana muri rusange.

Camila yashimiye abakunzi be abinyujije kuri Instagram, yandika ko ari ishema rikomeye kugirana umubano wa hafi n’abayoboke be.

Camila yabanje kumenyekana binyuze mumarushanwa ya XFactor muri 2012 hamwe nitsinda Fifth Harmony. Nyuma yo yo kwigaragza bwa mbere mu 2016, yasohoye album enye ndetse anakora indirimbo nka Havana na Señorita zivaruriye imitima ya benshi.