Camila Cabello agahinda yatewe na Shawn Mendes yagatuye album

Camila Cabello agahinda yatewe na Shawn Mendes yagatuye album

 Feb 23, 2024 - 10:11

Umuhanzikazi Camila Cabello uheruka gutandukana n'umukunzi we Shawn Mendes, yavuze ko uburibwe ari kunyuramo muri ibi bihe, ari kubwigobotora yandika album nshya yenda gusohora.

Umuririmbyi w'Umunya-Colombia Camila Cabello, yatangaje ko umutima we ukomeje gushegeshwa no gutandukana n'umuhanzi we Shawn Mendes yari yarihebeye mu gihe cy'imyaka itatu bari mu myenga w'urukundo.

Aba bambi, bakaba baragiye mu rukundo mu 2019, ariko bageze mu 2021 batandukana. Icyakora, nyuma y'amezi umunani barasubirana, ariko n'ubundi birangira babivuyemo burundu.

Mu kiganiro umuririmbyi wa "Havanna" yagiranye n'ikinyamakuru Puss Puss Magazine, yavuze ko inkuru y'urukundo rwe azayivuga muri album ari gutunganya, kuko ngo bakimara gutandukana, byaramushavuje cyane, kugera ubwo yananiwe kuva mu nzu akamara igihe kinini yikingiranye ntawe ashaka guhura nawe.

Camila Cabello akomeje gushavuzwa n'urukundo yakunze Shawn Mendes

Mu magambo Camilla abwira Puss Puss Magazine ati " Mu by'ukuri, nari mu rukundo nawe. Kuri ubu mba numva ndi ngenyine kandi narabaye muto cyane. Gusa ubu ndumva nkomeye kandi meze neza mu bundi buzima."

Camila w'imyaka 26, avuga ko ibikomere byose afite azabisohora mu ndirimbo ziri kuri album yanditse igihe yari yarifungiranye mu nzu kubera akababaro, ndetse akemeza ko muri izo ndirimbo azavugamo n'andi makuru menshi ku rukundo rwe Mendes, bivugwa yacaga inyuma uyu muhanzikazi bikaba n'intandaro yo gutandukana.

Camila Cabello yanditse album ivuga ku burirwe ari gucamo nyuma yo gutandukana Shawn Mendes