Byajemo kidobya! Impamvu Bruce Melodie atarajya kumenyekanisha 'Sowe' hanze y'u Rwanda

Byajemo kidobya! Impamvu Bruce Melodie atarajya kumenyekanisha 'Sowe' hanze y'u Rwanda

 Aug 9, 2024 - 10:19

Benshi bakomeje kwibaza impamvu umuhanzi Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo 'Sowe' avuga ko ahanze amaso isoko mpuzamahanga, gusa kugeza ubu ukwezi kukaba kugiye kwihirika nta gihugu na kimwe arajyamo agiye mu bikorwa byo kuyamaza nk'uko byari byitezwe.

Mbere y'uko iyi ndirimbo ijya hanze Bruce Melodie yari yatangaje ko ubu agiye gutangira gukora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga ndetse yamaze no kubona sosiyete zizamufasha gucuruza ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

Ni igitekerezo yagize nyuma y'uko yari amaze iminsi azenguruka mu bitaramo bitandukanye ku Isi amenyekanisha indirimbo ye 'When She Is Around' yasubiranyemo na Shaggy.

Ni ibintu byaje no kumuhira cyane, bimufungurira amarembo atandukanye muri America atangira kwandikwa mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi, abikesha iyi ndirimbo yaje no kugera kuri Billboard bituma aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uciye aka gahingo.

Melodie n'itsinda rye bakuyemo isomo ko bagomba guhita bakora indi ndirimbo iri mu ndimi z'amahanga mu rwego rwo gukomeza kwigarurira n'isoko mpuzamahanga, ari byo baje gushyira mu bikorwa bakora 'Sowe' iri mu rurimi rw'icyongereza gusa.

Mu by'ukuri iyo urebye uko iyi ndirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n'abantu, wareba n'umusaruro imaze gutanga mu gihe imaze igiye hanze usanga bihabanye cyane, nubwo usanga benshi babihuza n'impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zigaruka ku ndirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element, bavuga ko ari byo byayizimije.

Iyo wifashishije imibare y'abantu barenga miliyoni bamaze kuyireba kuri YouTube, usanga nta kidasanzwe kirimo kuko ni ibintu biri gukorwa n'abahanzi Nyarwanda benshi.

The Choice Live yamenye amakuru ko iyi ndirimbo ijya gusohoka bari bafite gahunda ko Bruce Melodie azahera mu bihugu byo muri Africa amenyekanisha iyi ndirimbo (promotion) yifashishije ibitangazamakuru byaho, gusa baza guhura n'ikibazo cy'umutekano muke.

Kenya ni kimwe mu bihugu Bruce Melodie yubatsemo izina abifashijwemo n'indirimbo ye 'Kathelina'. Si ibyo gusa kuko afiteyo n'inshuti ye magara 'Bahati' bakoranye n'indirimbo akaba aherutse no kumunyuza kuri Netflix mu biganiro akora bya 'Reality Tv Show'.

Kenya yari kimwe mu bihugu yagombaga kujyamo akajya kuganira n'ibinyamakuru birimo Trace FM, ariko bihurirana n'uko umutekano waho utameze neza bitewe n'imyigaragambyo ikaze iherutse gukorwa n'urubyiruko rwaho.

Ibi niko byagenze no mu gihugu cya Uganda naho yamaze kubakayo izina, gusa naho muri iyi minsi umutekano waho urakemangwa kubera imyigaragambyo iri gukorwa n'urubyiruko rwaho.

Ubwo twageragezaga kumenya impamvu atagiye no muri America, amakuru twamenye ni uko iyo ushaka kujya mu kiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru byaho, utanga ubusabe bwawe bakagushyira ku rutonde ugategereza ko bazaguhamagara, bivuze ko ushobora no kumara amezi agera kuri abiri utarahamagarwa nyamara ari ko indirimbo yawe igenda iva mu zigezweho.