Bwabacyanye nabi! Imigi yo mu Burusiya irimo na Moscow iri mu biturika

Bwabacyanye nabi! Imigi yo mu Burusiya irimo na Moscow iri mu biturika

 Jan 18, 2024 - 12:33

Ukraine yasutse ibisasu amagana ku migi itandukanye yo mu Burusiya harimo n'umurwa mukuru Moscow, ndetse no ku mugi Perezida Vladimir Putin avukamo.

Ku munsi wa 694 mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine ishyigikiwe n'u burengerazuba bw'Isi, imigi itandukanye yo mu Burusiya yarashweho na dorone karahabutaka za Ukraine. 

Kuri uyu wa Kane mu gitondo, Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yameje ko mu ijoro ryakeye Ukraine yagabye ibitero bya dorone ku Murwa Mukuru Moscow ndetse no mu yindi migi ikomeye mu gihugu irimo St. Petersburg Perezida Vladimir Putin avukamo. 

Iyi Minisiteri yakomeje yemeza ko mu Majyaruguru y'Igihugu mu mugi wa Leningrad naho hagabwe ibitero hagambiriwe ibitoro bya peterori. Icyakora iyi Minisiteri yashimangiye ko ubwirizwi bwo mu kirere bwagize uburere izo dorone ko kandi ntawakomeretse. 

Umugi wa St.Petersburg Perezida Putin avukamo wasutseho ibisasu

Magingo aya, nk'ibisanzwe ku bitero bibera mu mu Burusiya imbere, ntacyo Ukraine ijya ibivugaho. Dmytro Kuleba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ukraine, aheruka kuvuga ko muri uyu mwaka bagomba gushegesha u Burusiya mu mpande zose, ari nako avuga  ko bagomba kurinda ikirere cyabo.

Ni inshuro ya mbere muri iyi ntambara umugi wa Leningrad ndetse na St.Petersburg bigabweho ibitero. Ni nako kandi Guverineri wa Belgorod Vyacheslav Gladkov yatangaje ko umugore umwe yakomerekejwe n'ibitero bya Ukraine, ndetse amazu n'ibikorwaremezo bya gazi n'amashanyarazi birangizwa. 

Ukraine igabye ibi bitero kuri Moscow, mu gihe igisirikare cy'u Burusiya nacyo cyari cyimaze iminsi gisuka ibisasu biremeye ku migi itandukanye ya Ukraine aho byinshi bikomeje kwangizwa umunsi ku munsi.