Buri mubyeyi wese yifuzaga ko Chris Brown amubera umukwe-Tina Davis

Buri mubyeyi wese yifuzaga ko Chris Brown amubera umukwe-Tina Davis

 Nov 15, 2024 - 12:03

Umwe mu bagore b'ibyamamare mu muziki wa Amerika akaba n'uwahoze areberera inyungu Chris Brown, Tina Davis yavuze ko uyu muhanzi mbere ya 2009 yari umusore ukunzwe cyane ku buryo ababyeyi bose bifuzaga ko yajya mu rukundo n'abakobwa babo.

Tina Davis, usanzwe ari umuyibozi w’inzu itunganya umuziki ya EMPIRE akaba n’uwahoze ari umuyobozi wa Chris Brown, yahishuye ko ababyeyi boherezaga abana babo muri hoteri Chris Brown arimo kugira ngo abaterete.

Ubwo yari mu kiganiro na NandoLeaks, Davis yabajijwe ibijyanye n’ibyabaye mu mwuga wa Brown nyuma yo gukubita Rihanna mu 2009.

Davis yavuze ko mbere y’uko ibyo biba Chris Brown yari umuhanzi ukunzwe cyane, kugeza ubwo ababyeyi boherezaga abakobwa muri hoteri uyu muhanzi yabaga arimo bifuza ko yatereta abakobwa babo.

Ati:”Icyo gihe Breezy yari umusore ukunzwe cyane! Ababyeyi bose bifuzaga ko yababera umukwe.”

Tubibutse ko muri icyo gihe, amafoto yasakaye agaragaza inguma za Rihanna, ndetse Brown aza gutabwa muri yombi aregwa ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.

Kuva icyo gihe ubuzima bwa Chris Brown bwarahindutse, ku buryo n’ubwo yaryojwe ibyo yakoreye Rihanna ariko n’ubu hari abantu bakibimwangira.