Bull Dogg yikomye abakoresha YouTube

Bull Dogg yikomye abakoresha YouTube

 Sep 19, 2024 - 12:59

Umuraperi Bull Dogg yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko umuyoboro wa YouTube bavuga inkuru z'ibihuha kubera amaco y'inda, aboneraho no kubagira inama yajya ibafasha mu kazi kabo kandi ntibigire uwo bibagonganisha.

Uyu muraperi yavuze ko n'ubwo umuntu ashobora gushinga YouTube ye akaba afite uburenganzira bwo kuyivugiraho ibyo ashaka, ariko bagomba no kubanza gushishoza.

Avuga ko kuba umuntu yavugiraho ibyo ashaka byose, ariko bitavuze ko agomba kwicara ngo ahimbire umuntu inkuru y'igihuha ishobora no kumugiraho ingaruka.

Ati "Aba-Youtubers bashobora gushinga YouTube zabo bakavuga ibyo bagomba kuvuga, ariko ntimukage guhimbira umuntu inkuru itari yo."

Uyu muraperi ubimazemo imyaka isaga 15, avuga ko muri iki gihe hateye abantu basigaye bigira abasesenguzi ku bwinshi, aho usanga umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga akakumanuka wese nyamara ntaho muziranye.

Yavuze ko aba bantu usanga bari kujora uko akazi kawe gakorwa, akavuga uko ubayeho nawe bikagutera kwibaza ahantu mwaba muziranye.

Bull Dogg akomeza avuga ko hari n'abarengera bagatangira kwinjirira umuntu cyane ku buryo bashobora gutangaza ibintu bishobora no gukomeretsa amarangamutima y'umuntu, nyamara bo icyo kintu ntibakiteho kuko baba bashaka ikintu kizatuma ibyo bavuga birebwa (Views).

Ati "Abasesenguzi nabo babaye benshi hano hanze,  ugasanga umuntu ntakuzi, ntazi aho uturuka, ntazi muri bene wanyu, mbese nta kintu azi kuri wowe cyane ariko nibamutunga mikoro aratangira agutotore, ajore akaze kawe uko gakorwa, ukibaza 'uyu muntu se tuziranye hehe?', Rimwe na rimwe akaba yakomeretsa umutima w'umuntu kubera  gushaka 'Views".

Bull Dogg yasabye abantu ko mbere y'uko bafata icyemezo cyo gushyira hanze inkuru runaka, bajya babanza bakareba neza niba ari ibintu bifatika ku buryo uramutse usabwe gutanga ibimenyetso wabyerekana.