Ku munsi w'ejo tariki ya 02 Nzeri 2024, hari hashize imyaka itatu umuraperi Jay Polly yitabye Imana, aho Bull Dog ari mu bifatanyije n'umuryango we kumwibuka.
Mu ijwi ririmo ikiniga, Bull Dog yasezeranyije umuryango wa Jay Polly by'umwihariko umugore n'umwana yasize kubaba hafi, agakora uko ashoboye ntibaheranwe n'agahinda.
Ati "Njya nganira n'umugore wa Jay Polly nkamubwira ko nzamuba hafi uko nshoboye. Wenda sinakora ibyo yakoraga, ariko niba yarajyaga agutembereza n'ibindi bintu byo kwishimisha, nange nabikora ariko ntiwumve wihebye."
Uyu muraperi kandi, yanakomoje ku mukobwa Jay Polly yasize, aho yavuze ko nawe amufata nk'umwana we, bityo akaba yifuza ko bazajya bahura akamuganiriza ku bigwi bya se bijyanye n'imyaka ye.
Bull Dog kandi, yagaragaje ko iteka azahora azirikana ko Jay yamwigishije kwihangana akanazirikana inama yamugiraga.
Yashimangiye ko yari umunyeshuri w'ubuzima, umuhungu wihangana, ugira bagenzi be inama, ndetse akaba n'umuntu wahuye n'ibibazo guhera akiri muto kugera atabarutse.
Ati "Yambereye inshuti nziza kandi twagendanye urugendo rw'ubuzima, nkamugisha inama kandi akampa inama nziza."