Britney Spears yaciye bugufi imbere ya Justin Timberlake

Britney Spears yaciye bugufi imbere ya Justin Timberlake

 Jan 30, 2024 - 08:20

Umuhanzikazi Britney Spears yiseguye ku bantu bose bagizweho ingaruka n'ibyo yanditse mu gitabo cye, by'umwihariko uwari umukunzi we Justin Timberlake mu myaka irenge 20 yashize.

Umuririmbyi w'Umunyamerika Britney Jean Spears yatangaje ko asabye imbabazi bimuvuye kumutima abantu bose babajwe n'ibyo yanditse mu gitabo "The Woman in Me" yasohoye mu 2023. Muri iki gitabo, akaba yaravuzemo ubuzima bwe bwite, by'umwihariko agitangira umuziki.

Iki gitabo cyafashwe nka bombe yarashe ku muhanzi Justin Timberlake bahoze bakunda mu 1999, ariko bakaza gutandukana mu 2022. Ku rupapuro rwa 275, uyu muhanzi yavuze urukundo rwe n'uyu muhanzi, ariko ashinga agati ku kuba yarakuyemo inda bitewe n'uyu wari umukunzi we.

Britney Spears yasabye imbabazi Justin Timberlake 

Spears, yanditse ko yaje gutwara inda ya Timberlake, ariko abimubwiye, undi ahita avuga ko atiteguye kuba umubyeyi, kuko ngo yari akiri muto, ibyatumye uyu muhanziki yiyemeza kuyikuramo nyuma y'uko yabimisabye. Ibi bikimara kujya hanze, abafana batatse Timberlake bamushinja kuba umuntu mubi.

Ibi nibyo byatumye Britney Spears atangaza ko asabye imbabazi buri wese wafashe nabi ibyo yanditse, mu butumwa yacishije kuri Instagram. Yagize " Ndashaka gusaba imbabazi ku bintu bimwe nanditse mu gitabo cyange. Niba hari umuntu bitashimishije, nsabye imbabazi mbikuye ku mutima." 

Nyuma y’ubu butumwa, uyu muhanzikazi yahise ashyiraho amashusho ya Justin Timberlake ari kuririmbana na Jimmy Fallon, avuga ko ari gukunda cyane indirimbo ya Timberlake yise ‘Selfish.’ Nyuma gato kandi, uyu muhanzi yahise agira konte ye 'private'. 

Britney Spears na Timberlake bakanyujijeho mu rukundo mu 1999