Bobi Wine ari guhabwa impundu, Eddy Kenzo avumirwa ku gahera

Bobi Wine ari guhabwa impundu, Eddy Kenzo avumirwa ku gahera

 Mar 5, 2024 - 09:35

Umuhanzi Beenie Gunter wo muri Uganda, ari gukeza Bobi Wine nyuma yo kugira uruhare akamufunguza muri gereza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, mu gihe ari kuvumira ku gahera Eddy Kenzo wananiwe kumuha ubufasha.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda mu njyana ya dancehall Crescent Baguma amazina nyakuri ya Bennie Gunter, arashimagiza umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku mazina ya Bobi Wine hamwe n'abagenzi be barimo Crysto Panda kuba baragize uruhare agakurwa muri gereza yari afungiyemo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Uyu muhanzi Gunter akaba yari afungiwe muri gereza zo muri Dubai na Abu Dhabi guhera muri Mutarama 2024, nyuma go gushinjwa kurwanira ahari habereye igitaramo, nubwo we yabihakanye yivuye inyuma, nyamara bikarangira amaze mu gihome ukwezi kose.

Umuhanzi Gunter wo muri Uganda wafungiwe muri UAE mu gihe cy'ukwezi kose

Ubwo yari agifungurwa ageze i Kampala, yatangaje ko agifatwa, yitabaje Eddy Kenzo nk'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) ngo amufashe, cyane ko yari n'inshuti ye, ariko ngo ntiyamufasha.

Gunter, avuga ko yavuganaga na Eddy Kenzo kuri Whatsapp inshuro nyinshi ngo arebe ko yamufasha, ariko birangira amubwiye nta mafaranga afite aramwihorera. Icyakora, Eddy Kenzo ku wa 23 Mutarama 2024, yandikiye Ambasade ya Uganda muri UAE ngo bafashe uyu musore asohoke, nyamara ntacyo byatanze.

Gunter yahamije ko amaze gukandira kuri Eddy Kenzo bikanga, yahamagaye Bobi Wine, afatanya na bagenzi be barimo Crystal Panda, Abrianz na Judith Hard, bakora uko bashoboye arafungurwa. Kuri Gunter avuga ko yaba Ambasade ya Uganda muri UAE na Eddy Kenzo, ntaruhare bagize mu irekurwa rye.

Eddy Kenzo arashijwa ko yasabwe ubufasha ntabutange

Eddy Kenzo aravumirwa ku gahera, Bobi Wine avugwa imyato