Bigeze he mu Burasirazuba bwa DR-Congo?

Bigeze he mu Burasirazuba bwa DR-Congo?

 Apr 22, 2024 - 09:01

Mu gihe imirwano isa n'ituje hagati y'Ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC n'umutwe wa M23, kuri iki Cyumweru FARDC yakozanyijeho na Wazalendo basanzwe bafatanya ku rugamba.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z'iki gihugu FARDC zatanye mu mitwe n'umutwe ugizwe n'urubyiruko rw'Abanye-Congo wa Wazalendo basanzwe bafatanya kurwanya M23.

Uku gusubiranamo kw'aba bafatanyije intambara, kwabereye muri Terirwari ya Masisi mu gace ka Rubaya, aho byemezwa ko bapfuye ibyo kurya, aho abasirikare ba FARDC binjiye mu birindiro bya Wazalendo bafata ibiryo ariko haza ubwumvikane buke habaho kurasana bane baricwa.

Icyakora aya makuru y'uko baba bapfuye ibiryo, yemezwa n'ababonye ibyo biba, kugera ubu inzego zo muri iyi Terirwari batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ibyatumye aba barasana. Icyakora, akaba atari ubwa mbere Wazalendo irasana na FARDC, dore ko akenshi bakunze gukozanyaho kubera hari ibyo batumvikanaho.

Mu gihe FARDC na Wazalendo bari gukozanyaho, imirwano yabo na M23 ibaye ituje muri iyi minsi buri ruhande rwihugiyeho, aho abasesenguzi mu by'intambara yo muri DR-Congo bavuga ko buri ruhande ruri kwisuganya ngo bazagaruke barwana bya nyabyo.