Beyonce na Jay-Z bajyanwe mu nkiko

Beyonce na Jay-Z bajyanwe mu nkiko

 May 23, 2024 - 13:12

Umuhanzikazi Beyoncé n'umugabo we Jay-Z bajyanwe mu nkiko bashinjwa gukoresha amwe mu magambo agize indirimbo y’abandi nta burenganzira babiherewe.

Beyonce yamaze gutangirwa ikirego mu rukiko n’abahoze bagize itsinda ryitwa ‘Da Showstoppaz Group’, ashinjwa gukoresha amwe mu magambo ndetse n’injyana bigize indirimbo yabo mu ndirimbo ye atabibamenyesheje ngo babimuhere uburenganzira .

Ni ikirego cyatanzwe tariki 22 Gicurasi 2022, aho bavuga ko Beyonce n’itsinda rimufasha mu muziki bakoresheje interuro eshatu zigize indirimbo yabo bise ‘Release A Wiggle’ yagiye hanze mu mwaka wa 2002, ayo magambo agakoreshwa mu ndirimbo ya Beyonce yakunzwe cyane yise ‘Break my soul’ yagiye hanze mu mwaka wa 2022.

Abarega bagaragaje ibimenyetso ko bafite ibyangombwa byose bigaragaza ko icyo gihangano ari icyabo (Copyright), bakavuga ko uwakumva izo ndirimbo zombi yasanga hari ibyo zigiye zihuriyeho, ndetse nyuma y’uko urukiko rukoze igenzura, baza kwemeza koko iki gihangano ari icyabo.

Abarimo Jay-Z, Sonny Music isanzwe yandikira Beyonce indirimbo ndetse n’aba-producer n’abandi bagize uruhare kuri iyo ndirimbo, na bo mu rukiko bagaragajwe nk’abafatanyacyaha.

Iri tsinda rigizwe na Tessa Avie, Keva Bourgeois, Henri Braggs na Brian Clark, basabye ko bakongerwa mu mubare w’abagize uruhare kuri iyi ndirimbo (Credits) ndetse bakajya bahabwa amafaranga ku byinjijwe n’iyi ndirimbo.