Beyonce akomeje kuba isomo muri kaminuza zo muri Amerika

Beyonce akomeje kuba isomo muri kaminuza zo muri Amerika

 Nov 12, 2024 - 22:01

Nyuma y'uko Beyonce n'ibihangano bye bari basanzwe bifashishwa mu gutanga amasomo muri kaminuza zitandukanye muri Amerika zirimo: Rutger, na California Polytechnic, ubu kaminuza ya Yale na yo yemeje igiye kujya yifashisha Beyonce n'ibihangano bye mu kwigisha abanyeshuri bayo.

Kaminuza ya Yale muri Amerika yatangiye kwigisha politiki n’umuco mugihe ikoresha alubumu ya Beyonce yigisha.

Izo album ni nka Into Lemonde, Renaissance na Cowboy Carter ifite ibihembo byinshi bya grammy.

Aya masomo aziga kuri Beyonce kandi azafasha abanyeshuri gucukumbura cyane ku buhanga bw’uyu muhanzikazi mpuzamahanga wagize ingaruka ku muziki, politiki n’umuco.

Aya masomo kandi azigishwa n’umwarimu Darphine Brooks, washinze Yale Black Sound & Archive Work Group.

Brooks yatangarije ikinyamakuru NBC News ko aya masomo amaze imyaka myinshi akora, cyane ko yanaryigishije muri kaminuza ya Princeton ryitwa “Black Women And Popular Music Culture”.

Brooks yavuze kandi ko aya azaba ari amahirwe ye ya mbere yo gutanga amasomo yose binyuze mu bikorwa Beyonce yakoze.

Mu myaka ya za 2010, kaminuza ya Rutger yatangije amasomo kuri Beyonce ajyanye na Politiki, ariko kandi kaminuza ya “Illnois” muri Chicago yongeye Beyonce mu masomo hagamijwe kureba byinshi ku myumvire y’Abagore n’Abirabura b’Abanyamerika, Kaminuza ya Cornellnpia yatanze amasomo yise Beyonce Nation, yigishaga amateka y’umwuga we kimwe n’ingaruka yagize ku muri politiki no ku gitsina gore.

Izindi kaminuza zatanze amasomo asa n’aya harimo kaminuza ya Texas I San Antonio, kaminuza ya leta ya California Polytechnic, na kaminuza ya leta ya Arizona.